Basketball: U Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cy’isi (Amafoto)

Umukino wa mbere wo mu itsinda B, U Rwanda rwawutsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 56-68, mu gushaka tike y’igikombe cyisi cya 2023.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa munani (14:00) z’i Kigali, aho waberaga kuri Dakar Arena muri Senegal.

U Rwanda rwatangiye rurusha Sudani y’Epfo, dore ko agace ka mbere karangiye ikipe y’umutoza Cheikh Sarr ifite amanota 23 kuri 19 ya Sudani y’Epfo itozwa na Luol Deng wahoze akina muri NBA.

Agace ka kabiri karangiye U Rwanda rukiyoboye n’amanota 31 kuri 29 ya Sudani y’Epfo, mu gihe agace ka gatatu karangiye Sudani y’Epfo yigaranzuye U Rwanda dore ko yari imaze gutsinda amanota 52-44.

Umukino wose urangira Sudani y’Epfo itsinze U Rwanda amanota 68-56.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Gashyantare nibwo U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri, aho ruzahura na Cameroon saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali, naho Ku cyumweru rukine na Tunisia (Saa 23:00).

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe 2 azahita akomeza mu ijonjora rya kabiri mu gushaka tike y’igikombe cy’isi kizabera muri Indonesia, Japan na Philippines muri 2023.


U Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 56-68


Ambasaderi w’U Rwanda muri Senegal, Hon Amb Jean Pierre Karabaranga yitabiriye umukino

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO