Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe y’igihugu y’U Rwanda ya Basketball yasoje imikino ibanza mu gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2023 idatsinze numwe, nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 65-51.
Wari umukino wa gatatu wo mu itsinda B ku ruhande rw’U Rwanda, wabaye mu ijoro ryo ku cyumweru ku isaha ya saa tanu z’ijoro za Kigali.
Aho U Rwanda rwatsinzwe na Tunisia amanota 65-51, bituma rusoza imikino ibanza nta numwe rutsinze nyuma y’uko umukino wa mbere iyi kipe y’U Rwanda yawutsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 68-56, uwa kabiri iwutsindwa na Cameroon amanota 57-45.
Kuri ubu U Rwanda nirwo rwanyuma mu itsinda B n’amanota 3, mu gihe Sudan y’Epfo iyoboye iri tsinda n’amanota 6 kuri 6 nyuma yo gutsinda imikino itatu yose imaze gukina.
Tunisia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 5, naho Cameroon iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 4. Imikino yo kwishyura izakomeza muri Kamena 2022.
Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, azahita akomeza mu ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’isi kizabera muri Philippines, Ubuyapani, na Indonesia mu mwaka wa 2023.
U Rwanda rwatsinzwe na Tunisia amanota 65-51