Basketball: umunsi wa mbere wa shampiyona, waranzwe no gutungurana ku bigugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama, nibwo hatangiraga shampiyona ya Basketball mu Bagabo, aho APR BBC ibifashijwemo na Sangwa Armel yatsinze Espoir BBC, IPRC Kigali itsinda Patriots BBC.

Iyi mikino yombi yabereye kuri Petit Stade I Remera, aho umukino wa mbere watangiye mbere wahuje APR BBC yakinaga na Espoire BBC maze iyitsinda itayibabariye amanota 90-69.

Ku ruhande rwikipe ya APR BBC yatsindiwe amanota menshi na Sangwa Armel, aho yatsinze amanota agera kuri 39, akora rebounds 5 ndetse anatanga n’imipira itanga amanota 3. Uyu mukinnyi ni nawe wabaye umukinnyi w’umukino.

Mu bandi bakinnyi bose bakinaga yaba ku ruhande rw’ikipe ya APR BBC cyangwa Espoire, nta mukinnyi n’umwe wigeze ajya hejuru y’amanota 10.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje Patriots BBC yatwaye igikombe giheruka cy’umwaka ushize, aho yatsindwaga na IPRC-Kigali amanota 85-80. Patriots yari yasubije umukinnyi wayifashije mu mikino ya Bal yabereye hano mu Rwanda ukomoka I Burundi witwa Guibert Nijimbere, yananiwe kwitwara neza imbere ye.

Uyu musore, nubwo atatsinze amanota menshi ariko ari mu bazonze cyane Patriots BBC. Umukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino ku mande zombi, ni Isezerano Enock kapiteni wa IPRC-Kigali, watsinze amanota 20 akora rebounds 8 anatanga imipira ivamo amanota 4.

Indi mikino y’umunsi wa mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu:
UR-CMHS vs 30Plus BBC (14h00)
REG BBC vs RP-IPRC Huye (18h00)
Hanyuma ku Cyumweru,19 Mutarama 2020:
UR Huye vs Rusizi BBC (13h00)
Tigers BBC vs RP-IPRC Musanze (14h00)
UGB BBC vs Shoot For The Stars (16h00)

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - PK

    Nijimbere Guibert ntago yakinnye , ari muri equipe National ya Burundi , hakinnye murumuna we Nijimbere Benny

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO