BasketballD20: Patriots yatsinze Espoir, REG yisengerera IPRC Kigali

Imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yakomezaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 muri Kigali Arena, yarangiye Patriots Basketball Club itsinze Espoir BBC iguma ku mwanya wa kabiri, REG itsinda IPRC-Kigali igumana umwanya wa mbere.

Espoir BBC vs Patriots BBC}}}

Umukino wa mbere wabaye saa moya (19h00), Espoir Basketball Club, yari yakiriye Patriots Basketball Club, uyu mukino warangiye Patriots itsinze amanota 82-67 ya Espoir BBC. Undi uhuza REG BBC yatsinzemo IPRC-Kigali amanota 71-52.

Mu mukino wabanje wahuje Patriots BBC ndetse na Espoir, agace ka mbere karanze uyu mukino karangiye Patriots ariyo iri imbere n’amanota 21-20 ya Espoir. Agace ka kabiri katangirana imbaraga nyinshi ku rugande rwa Pariots nkuko byari byagenze mu gace ka mbere nako igatsindira ku manota 25-23 ya Espoir.

Bageze mu gace ka Gatatu, Espoir Basketball Club yasubiye inyuma cyane, itangira guhusha uburyo bumwe na bumwe bw’amanota atatu, maze Patriots ibyaza umusaruro ayo mahirwe igatsindira ku manota 20-19 ya Espoir BBC.
Bageze mu gace ka kane, amakipe yombi yasaga nkaho yagabanyije imbaraga yari yatangiranye, yaba ku bakinnyi bamwe na bamwe ba Patriots barimo Hagumintwari ndetse na Gaston, no ku ruhande rwa Espoir nk’abakinnyi barimo Kubanatubane bagabanyije imbaraga bituma impande zombi zitsinda amanota macye. Aka gace karangiye Patriots itsinze Espoir amanota 16-14.

Mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino, ku ruhande rwa Espoir, harimo Kubanatubane watsinze amanota 26, akurikirwa na Kizamba Ambolo we watsinze amanota 14. Ku ruhande rwa Patriots, yatsindiwe amanota menshi na Ndizeye Dieudonne watsinze angana na 21, akurikirwa na Hagumintwari watsinze 20 muri uyu mukino.

REG BBC vs RP-IPRC Kigali

Umukino wa kabiri warangiye REG BBC itsinze IPRC Kigali amanota 71-52.
Mu gace ka mbere karanze uyu mukino, REG BBC yagatsindiye ku manota 20-11 ya IPRC Kigali. Agace ka kabiri wabonaga ko REG yari yazonze cyane IPRC Kigali, yagatsindiye ku manota 16-8, agace ka Gatatu REG ikayobora n’amanota 18-8.

Umukino ugiye kurangira, IPRC Kigali itari yazanye murumuna wa Nijimbere Guibert, yagarukanye imbaraga nyishi, maze itsinda REG amanota 27-20 mu gace ka kane., umukino urangira REG iri imbere n’amanota 71-52 ya IPRC Kigali.

Mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino, harimo Belleck watsinze amanota 15 ku ruhande rwa REG, mu gihe kandi ku ruhande rwa IPRC Kigali, yatsindiwe amanota menshi na Ndoli Jean Paul watsinze 14.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, hakinnwa imikino y’umunsi wa 21. Mu mikino iteganyijwe harimo:
09h00 RP IPRC Musanze vs RUSIZI - IPRC Musanze
11h00 Shoot For The Stars - RP IPRC Huye
11h00 UR Huye vs TIGERS - UR Huye
Iyo ku munsi wa 22, 15/03/2020
09h00 UGB vs RUSIZI - AMAHORO
11h00 UR Huye vs RP IPRC Kigali - UR Huye
11h00 PATRIOTS vs RP IPRC Musanze - AMAHORO
13h00 30 Plus vs APR - AMAHORO

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO