Bava kure!..Amafoto atangaje ya bimwe mu byamamare byo mu Rwanda

Uzasanga buri gihe iyo witegereje agafoto ka cyera, ubona ko hari aho wavuye ndetse wahindutsemo undi muntu utandukanye nuko warumeze icyo gihe, benshi bakagira bati: ‘Bava Kure!...’

Akenshi mu mafoto ya cyera tuba tugaragara nk’abananutse, dusa nabi, iterambere ry’umuntu rikiri hasi, mbese ku buryo uwaguhitishamo ngo usubire muri ibyo bihe cyangwa kwigumira uko umeze ubu, bitagorana kwemeza ko cyera hari hagoye cyane.

Abenshi ntibajya banifuza gushyira ahagaragara ahahise habo mu mafoto bitewe n’uko ari ubuzima baba badashaka kongera gutekerezaho cyane. Ibi bigaterwa n’impamvu nyinshi z’ubuzima bugoye cyangwa se burimo ibiruhije byinshi baba baraciyemo.

Gusa kurundi ruhande, hari abishimira ibihe babanjemo bitewe nuko biba byarabahaye amasomo ahora abafasha mu kwigira kubyo banyuzemo. Bityo bikababera ingabo ihora ibatera akanyabugabo ko gutera ikirenge ku byisumbuyeho.

Bajya bavuga ko burya ‘ifoto yivugira’, muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku byamamare Nyarwanda birimo abanya politike, abahanzi, aba deejay n’abandi ubona ko ahahise habo hatari hifashe neza ugereranyije n’iki gihe.

1. Olivier Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaje imwe mu mafoto ye yo ha mbere ubwo yarari mu gihugu cy’Ububiligi.

Ku mafoto ye aba agaragara nk’uwarukiri umusore muto cyane, dore ko yarafite agasatsi gacye cyane ku mutwe.

Kuri ubu uyu munyamabanga wa leta yarahindutse cyane ndetse ka gasatsi gacye yarakogoshe burundu nta gishaka ko kamera

2. Nishimwe Naomi

Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2020, Nishimwe Naomi uwamubonye mu bihe bishize ntiyapfa kubona ko hari itandukaniro rinini yahindutseho.

Nk’uko bigaragara ku ifoto ya Nishimwe Naomi ya cyera, yakuze ari umukobwa ushinguye, ndetse utanabyibushye cyane.

Hari abakunze kwibaza ku ruhu rw’uyu Nyampinga w’U Rwanda muri uyu mwaka, niba atarigeze ahindura uruhu rwe kuva na cyera, aho iyi foto igaragaza uyu Naomi afite uruhu rwirabura.

3. The Ben

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’ mu muziki Nyarwanda, amenshi mu mafoto ye ya cyera hari benshi bayashidikanyaho bitewe n’uburyo kuri ubu yahindutse cyane.

The Ben waje kugera aho akaba inzobe ubwo yageraga muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba n’umusore munini bigaragara ko ubuzima bwari bwarabaye bwiza, nyuma y’aho ariko ibyamugiraga inzobe yaje kubihagarika nyuma y’igitutu abafana be bamushyizeho.

The Ben wo muri 2009 atandukanye cyane na The Ben wo mu 2020.

4. Tidjara (Dada) kabendera

Umunyamakuru wa Radio y’igihugu Tidjara Kabendera, umaze imyaka 16 mu itangazamakuru, iyi ni imwe mu mafoto ye ya cyera yafotowe mu mwaka wa 2008 Radio Rwanda ikitwa ‘ORINFOR’ ikiri gukoresha uburyo butari bugezweho nk’iki gihe bwitwaga Analog.

iyi foto igaragaza Tidjara Kabendera akiri umudamu ukiri muto, dore ko mu mwaka wa 2008 yari yarashatse.

5. Meddy

Ngabo Medard biragoye kumenya ko yari we mu mafoto ye ya cyera, dore ko yari igikara mu buryo bugaragara.

6. Uncle Austin + Dream Boys

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano AUSTIN Tosh uzwi nka Uncle Austin ni umwe mu bagiye bava mu bihe bigoye cyane, nubwo asa nutarahindutse cyane muri iyo myaka yose.

Iyi foto irerekana Dream Boys na Uncle Austin mu mwaka wa 2010 bicaye ku ntebe basa nk’abategereje, gusa wareba abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys rishobora kuba amateka kuri ubu, ubona ko ari bamwe mu bavuye kure.

Kunanuka cyane bigaragarira amaso, nibyo byigaragazaga ku basore bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys, ibi bikaba bigaragaza uko intambara n’urugendo banyuzemo zari zimeze.

7. Jay Polly

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu ruhando rwa muzika Nyarwanda cyera nawe ashobora kuba atari yorohewe n’ubuzima yarabayemo.

Ku ifoto igaragaza uyu muraperi ahagararanye na Platini wahoze muri Dream Boys ubu usigaye wiyita ‘P’, bagaragara basa nabishimiye ibihe bari babayemo n’ubwo bigaragara ko byari bigoye ugereranyije n’iki gihe.

Witegereje neza ku maguru yabo, hagaragaraho akavumbi ndetse kanazamutse kugera aho Jay Polly yari yahiniye ipantaro, ibi bikagaragaza ibyo abahanzi bajyaga bita ‘Agatigito’ akenshi kakorwaga bava cyangwa bajya kuma studio n’amaguru.

8. Deejay Infinity

Aka gafoto ko mu bwana bw’icyamamare ubu mu kuvangavanga imiziki Deejay Infinity hariho umuryango we bahagararanye, dore ko ariwe wari muto mubo bavukana.

Deejay Infinity ashyira hanze iyi foto, yagarutse ku buryo cyera yari inzobe ariko uko agenda akura akagenda aba igikara.

Iyo witegereje neza ku ifoto y’aho bari bahagaze hari igisa n’igitambaro cy’umweru inyuma yabo gitwikiriye ikintu gisa n’akabati (televiziyo), yibukiranyije uburyo ababyeyi bo ha mbere bajyaga bapfuka televiziyo zabo, rimwe na rimwe zikanarebwa n’abashyitsi gusa.

Deejay Infinity ni umwe mu bamaze kwigaragaza cyane mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, aho amaze gucuranga mu bitaramo bikomeye birimo icya ‘New Year Countdown’ cyitabiriwe na Sautisol na Yemi Alade, icya Tekno i Kigali ndetse n’icya Meddy i Nyamata.

9. Sonia Rolland

Nyampinga w’igihugu cy’Ubufaransa mu mwaka wa 2000, Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wavukiye I Kigali tariki 11 Gashyantare 1981.

Sonia Rolland yavutse kuri Se w’Umufaransa Jacques Magnifique ndetse na nyina w’Umunyarwandakazi Landrada.

Aka gafoto kagaragaza Sonia Rolland arikumwe na musaza we Michaël mu mwaka wa 1986 mu Rwanda.

Ubuzima bwo mu bihe byahise bushobora kuba butari bworoshye kuri bimwe mu byamamare byo mu Rwanda, usanga ndetse kuri ubu basa neza, iterambere ryabo rihagaze neza.

Amateka y’ibi byamamare mu mafoto ashobora kuba atatungura bacye bitewe n’uko tuba tutazi uko mbere bari babayeho.
Ha mbere aha mu byamamare byo mu Rwanda ntago hari horoshye, hari abo wamenye bari kuri iyi foto?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO