Beach Volleyball: U Rwanda rugiye gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike I Tokyo

Amakipe y’abakobwa ari mu ijonjora ry’Akarere ka Gatanu agiye kubera muri Tanzaniya mu gushaka itike izaberekeza mu mikino ya Olempike iteganyijwe kuzabera mu gihugu cy’ubuyapani.

Aya marushwanwa ahuje amakipe y’ibihugu y’abakobwa bakina umukino wa Beach Volleyball (Volleyball yo ku mucanga ) yo mu karere ka 5, agiye kubera I Dar es salaam mu gihugu cya Tanzania
Aya marushwanwa y’akarere ka gatanu arahuza ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania yakiriye aya marushanwa, Uganda ndetse n’igihugu cya Kenya.
U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri y’abagore yahagurutse I Kigali na Rwanda Air yerekeza Dar es salaam mu Gihugu cya Tanzaniya aho baramenya ikipe bazahura nayo mu mukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu.

Ijonjora ry’akarere ka Gatanu rirasozwa ku cyumweru habonetse amakipe abiri yitwaye neza azakomeza mu kindi kiciro kizakurikiraho mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Christophe Mudahinyuka, umutoza w’iyi kipe yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko biteguye irushanwa mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Twiteguye irushanwa mu buryo bwose kandi imyiteguro twakoze iratanga ikizere.”

Akomeza avuga ko bazakina buri mukino bagamije gutsinda, ko nta kipe n’imwe bazigera basuzugura.

Umwaka ushize u Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatanu ku mugabane wa Afurika mu marushwa yabereye mu gihugu cya Nigeria.

Ku nshuro ya mbere na none u Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino ya Beach volleyball championship mu makipe y’abakuru mu bagore n’abagabo.
Abazitwara neza nyuma y’ikiciro cya kabiri mu kwezi gutaha, amarushanwa nyafurika azaba muri kameza uyu mwaka azagaraga amakipe 2 muri buri kiciro (Abagore n’abagabo) azahagararira umugabane wa Afurika mu mikino ya olimpike iteganijwe muri 2020.

Iyi mikino ya olimpike, iteganijwe kuzabera I Tokyo, mu gihugu cy’Ubuyapani kuva tariki 9 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2020.

U Rwanda kuri ubu ruhagarariwe n’amakipe abiri:

  • Ikipe 1: Charlotte Nzayisenga na Munezero Valetine
  • Ikipe 2: Seraphine Mukantambara na Hakizimana Judith
Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO