BeachVolley : u Rwanda ruritabira irushanwa ryitiriwe Mwalimu Nyerere i Dar es Salaam.

Ikipe y’abakobwa ikomeje kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu Buyapani mu mikino ya olempike, uyu munsi iritabira irushanwa ryitiriwe Mwalimu Nyerere ritwa Nyerere Beach valleyball National Tour riratangira uyu munsi.

U Rwanda rumaze iminsi mu ijonjora ryo gushaka itike yo gukina imikino ya Olempike i Tokyo mu Buyapana, aho rwanitwaye neza, kuri ubu rwatumiwe muri iri rushanwa riratangira kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama kugeza ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020.

Mu mikino yabanje Ikipe yu Rwanda igabanyijemo amakipe abiri ikipe A yatsinze amaseti 2-0 ikipe B ya Kenya naho ikipe B y’u Rwanda itsindwa na ikipe B ya Kenya 2-1.

Ikipe y’abagore y’u Rwanda iri muri Tanzania

Ku tariki 11 Mutama 2020 ubwo irushanwa ryasozwaga ikipe yu Rwanda ibona itike yatsinze ikipe ya Uganda.
IkipeA y’u Rwanda 2-0 ikipe A ya Uganda
Ikipe B y’u Rwanda 2-0 ikipe B ya Uganda

Mwalimu Julius Nyerere wavutse tariki 13 Gicurasi 1922 mu mujyi wa Butiama mu Gihugu cya Tanzaniya mu majyepfo y’ikiyaga cya Victoria mu majyaruguru ya Tanganyika,

Mwalimu Julius Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania.

Julius Nyerere wabaye ministiri w’intebe mu gihe cy’ubukoroni cyarangira akaza kuba Peresida w’igihugu cya Tanzaniya bivugwa ko yakundaga umukino wa volleyball.
Mwalimu Julius yaje kwitaba Imana muri kanama 1999 mu Gihugu cy’ubwongereza aho yari yaragiye kwivuriza.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO