Bebe Cool yasabye abahanzi bo muri Uganda kwirinda kugendana n’ibiguruka

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool wo muri Uganda yasabye abahanzi baho ko bagomba gukunda ibyabo kuruta kwita ku byahandi kandi nabo bagifite akazi gakomeye ko kumenyekanisha injyana zabo.

Bebe Cool abinyujije kuri mbuga nkoranyambagaza yagize ati "Abacuranzi ba Uganda bagomba kumenya ko Eagles Production, Bobi Wine, Bebe Cool cyangwa Jose Chameleone ntabo twabonye amafaranga ari uko tugeze muri Kampala ahubwo twarayakoreye."

Yakomeje agira ati "Amafaranga dufite twayakoreye mu midugudu aho dukomoka rero nagira inama abahanzi bakiri bato babimenye, ibi ni byiza ariko ushobora kuba ufite Indirimbo zicurangwa kuri MTV cyangwa kuri Trace ariko umunsi umwe ugasanga ntacyo byakumariye."

Bebe Cool yasabye abahanzi bakiri bato kwirinda kwerekeza Ibitekerezo byabo ku bantu mpuzamahanga ahubwo ko babanza kwishyiriraho uburyo bwabo bwo kwiteza imbere kandi ko bishoboka cyane babikoze mu buryo buzwi muri Uganda nko gukoresha injyana ya Kidandali na Kadongokamu.

Yasoje asaba abahanzi bo muri Uganda kwirinda kujyana n’ibiguruka byose yagereranyije ko ngutwarwa n’umuraba wo mu njyana kuko bizarangira nta kintu nta kimwe bagezemo mu muziki wabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO