Bebe Cool yashimye Jose Chameleon wagarukiye ishyaka rya NRM riri ku butegetsi

Umuhanzi Mayanja Joseph uzwi nka Jose Chameleon mu gihugu cya Uganda nyuma yo kugarukira ishyaka riri ku butegetsi muri Kiriya gihugu rya NRM riyoborwa na Perezia Yoweri Kaguta Museveni akomeje gushimagizwa na bamwe mu byamamare byo muri icyo gihugu.

Ibi bije nyuma yaho mu cyumweru gishize uyu Chameleon yakiriye impano yahawe na Perezida Yoweri Museveni y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, yatumye agarukira iryo shyaka nyuma yaho yigeze kwiyayamariza kuyobora umujyi wa Kampala yitwaje ishyaka rya Bobi Wine.

Nyuma yo gushimwa na bamwe ubu umuhanzi ukomeye muri icyo gihugu Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool yashimagije Jose Chameleon abinyujie ku mbuga ze nkoranyambaga aho yamubwiye ko amufata nk’umunyabigwi kandi yubaha.

Yagize ati “Dufitiye ideni Imana, kandi ni ideni tugomba kwishyura, Imana yaduhaye kuba abo turi bo ngo dusangire amahirwe dufite n’ubumuntu, mpora nishimira guhura nawe tukibukiranya ku bihe twajyiranye byatumye hari ibyo dukorana, abantu benshi bazishimira nzahora nkubaha General Jose chameleon kuko ukwiye icyubahiro."

Aba bahanzi bombi ni bamwe mu bamaze gukora amateka muri kiriya gihugu kandi bakunzwe kubera ibikorwa byabo by’intagarugero.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO