Ben na Lopez basubiyemo ubukwe bwabo ku nshuro ya kabiri aho abatumiwe bakiriwe mu Kiyaga

Nyuma y’uko urukundo rwabo rugezwe intorezo bakavuga ko batazarambana, Ben Affleck na Jennifer Lopez biyemeje kongera gusubiramo ibirori by’ubukwe bwabo ndetse batumira abantu bitandukanye no ku nshuro ya mbere aho haje mbarwa ndetse bikaba mu ibanga rikomeye cyane.

Imbere y’inshuti n’abavandimwe, Ben na Lopez bakoreye ibirori by’agatangaza i Las Vegas ubwo basubiragamo ubukwe bwabo ku nshuro ya kabiri.

Ben w’imyaka 50 hamwe na Lopez w’imyaka 53 bahuye bwa mbere muri filime yitwa Gigli mu mwaka wa 2002 baza kumenyana baranakundana.

Gusa bisa nk’aho umubano w’abo utari uwo kuramba kuko mu 2004 batangaje ko batandukanye.

Bombi bakomeje ubuzima bwabo bashaka abafasha ndetse baranabyara aho Jennifer Lopez yakoze ubukwe inshuro enye zose mu gihe Ben ari inshuro ya kabiri ubwo bongeraga guhura mu 2022 nyuma y’imyaka isaga 20 batandukanye.

Ben na Lopez bongeye gusubiramo ubukwe ku nshuro ya kabiri


Abatumiwe mu birori by’ubukwe bakiriwe mu mazi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO