Berlusconi wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani yasabye ikintu gikomeye Uburayi na Amerika kugirango intambara yo muri Ukraine ihagarare

Umusaza Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yatangaje ko Uburayi na Amerika bakwiye guhagarika intwaro baha igihugu cya Ukraine kugirango kibashe kwemera ibiganiro na Leta ya Moscow.

Uyu musaza asobanura ko gukomeza gutera inkunga Ukraine igahabwa intwaro bidateze kuzatanga igisubizo nk’umuti urambye watuma intambara hagati y’ibihugu byombi igera ku musozo.

Berlusconi yatangaje ko ikintu cyatuma Leta ya Kyiv igirana ibiganiro na Leta ya Moscow ari igihe Zelensky azaba atagihabwa intwaro ndetse ngo icyo gihe yahitamo kuganira na mugenzi we Putin bagashaka iherezo ry’intamabara hatajemo imyivumbagatanyo.

Yakomeje avuga ko u Burayi na Amerika bikwiriye guha Kyiv “miliyari ibihumbi z’amadolari yo gusana ibikorwa byangiritse aho kugirango barusheho gutanga inkunga y’intwaro”.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO