Bernardo Silva ukinira ikipe ya Manchester City yatangaje ko biteguye kurwanirira Cristiano Ronaldo bakegukana igikombe cy’Isi

Umukinnyi ufatiye runini ikipe ya Manchester City ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Portugal ariwe Bernardo Silva yatangaje ko intego yabo ari ukwitwara neza mu gikombe cy’Isi kugirango barwanirire ishyaka Cristiano Ronaldo ugiye gukina igikombe cye cya nyuma.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu ya Portugal ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe muri iki gikombe cy’Isi bijyanye n’abakinnyi ifite kandi bose bafite amazina akomeye.

Umukinnyi wa Manchester City Bernardo Silva yavuze ko bagiye gukina iki gikombe cy’Isi bafite intego ikomeye cyane yo kukegukana kugirango babashe gufasha Cristiano Ronaldo nubwo bwose muri iki gihe atamerewe neza nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ku ikipe ye ya Manchester United.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro 5 yamaze kuba iciro ry’imigani nyuma yo gutangaza amagambo akakaye ku mutoza we n’ikipe muri rusange ndetse akavuga ko adateze kubaha na rimwe umutoza we kuko nawe ngo atigeze amwubaha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO