Beyoncé, Rihanna na Taylor Swift baje ku rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku isi

Kugira ngo ube umuntu ukomeye ku isi bigusaba kuba uvuga rikijyana kandi ukagira umubare munini w’abantu bagukurikirana buri munsi. Mu bakurikiranwa cyane harimo n’ibyamamare muri muzika n’imyidagaduro muri rusange. Iyi n’iyo mpamvu Abaririmbyikazi Beyoncé, Rihanna na Taylor Swift baje ku rutonde rwa Forbes rw’abagore 100 bakomeye ku isi mu mwaka wa 2021.

Urubuga rwa Forbes ni rumwe mu rumenyerewe cyane mu gukora intonde z’ibyamamare n’abaherwe batuye isi.

Kuri ubu uru rubuga rwashyize hanze abagore 100 bakomeye mu ruhando rwa muzika n’imyidagaduro ku isi mu mwaka wa 2021.

Kuri uru Rutonde, Rihanna yaje ku mwanya wa 68 mu bagore 100 bakomeye ku isi mu ruganda rwa muzika n’imyidagaduro.

Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye cyane ku izina Rihanna agaragaye kuri uru rutonde nyuma y’iminsi mike amaze kugirwa intwari ya Barbados nyuma y’uko iki gihugu gihawe ubwigenge n’Ubwongereza kigahinduka Repubulika yigenga ya Barbados.


Rihanna ari ku mwanya wa 68 nk’umugore ukomeye ku isi.

Urubuga rwa Forbes kandi rwatangaje ko Rihanna w’imyaka 33 asigaye abarirwa mu kiciro cy’abamiliyarideri (abaherwe batunze amafaranga asaga miliyari y’amadolari ya Amerika) nyuma yo gushinga uruganda rutunganya ibirungo by’ubwiza yise Fenty Beauty Cosmetics.

Kuri uru rutonde nanone hagaragayeho Beyoncé waje ku mwanya wa 76, Uru rubuga rwa Forbes rwatangaje ko Beyoncé abarirwa umutungo usaga miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika.


Beyoncé ari ku mwanya wa 76 nk’umugore ukomeye ku isi.

Taylor Swift niwe waje ku mwanya wa 78, nyuma y’uko nanone ari mu bahanzi bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe muri uyu mwaka.

Umuzingo w’indirimbo yise Folkhore yashyize hanze mu 2020 iri mu yagurishijwe amakopi asaga miliyoni ikimara kugera ku isoko.


Taylor Swift ari ku mwanya wa 78 nk’umugore ukomeye ku isi.

Kuri uru rutonde nanone hagaragaye Oprah Winfrey waje ku mwanya wa 23 mu bagore 100 bakomeye ku isi ndetse uyu mugore abarirwa ubutunzi busaga miliyari 2.6 z’amadolari ya Amerika.

Oprah afatwa nk’umugore witeje imbere kandi w’ikitegererezo mu ruganda rw’imyidagaduro n’itangazamakuru muri rusange aho yamenyekanye cyane mu kiganiro The Oprah Winfrey Show kibandaga ku kurwanya ihohoterwa n’akarengane gakorerwa abari n’abategarugori no kuvuga ku buzima bwabo bwa buri munsi muri rusange.

Ikiganiro The Oprah Winfrey Show cyagaragaye bwa mbere kuri televiziyo tariki 8 Nzeri 1986 kigaragara bwa nyuma tariki 25, Gicurasi 2011.


Oprah ari ku mwanya wa 23 nk’umugore ukomeye ku isi.

Umugore waje ku mwanya wa mbere ni MacKenzie Scott, uyu akaba ari umwanditsi w’ibitabo akanafasha abatishoboye.

Uyu mugore abarirwa akayabo ka miliyari 59.2 z’amadolari ya Amerika nyuma y’uko yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we Jeff Bezos, Aho uyu mugore yahawe imigabane ingana na 4% by’uruganda rwa Amazon.


MacKenzie Scott ari ku mwanya wa mbere nk’umugore ukomeye ku isi.


MacKenzie Scott ari kumwe na Jeff Bezos wahoze ari umugabo we.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO