Beyoncé yaciye agahigo ko kwegukana ibihembo bya Grammy byinshi mu mateka

Nyuma y’uko Beyoncé yegukanye Grammy Award ya 32 yahise akuraho agahigo kari gafitwe na George Solti wari ukamaranye imyaka 20 dore ko we yari yibitseho izigera kuri 31.
Mu ijoro ryakeye, Beyoncé yakoze amateka ubwo yegukanaga igihembo cy’umuzingo w’indirimbo nziza za Dance/Electronic yakoze muri Renaissance.
Ibi byatumye Beyoncé, w’imyaka 41 akuraho agahigo kari gafitwe na George Solti wahawe ibihembo 31 bya Grammy Awards nk’umusanzu ukomeye yatanze mu muziki.
Beyoncé wari ufite amarangamutima menshi yashimiye cyane uburyo umuryango we wamufashije, harimo na nyirarume Jonny wamufashije cyane kumutegurira no kumudodera imyenda ajyana ku rubyiniro kera ataraba ikimenyabose.
Mu ijoro ryakeye, Beyoncé yegukanye ibihembo bine mu icyenda yahataniraga birimo: Indirimbo y’umwaka, Umuzingo w’umwaka (Dance/Electronic), Indirimbo ibyinitse n’uwahize abandi mu kugaragara neza ku rubyiniro.
Beyoncé ubu niwe ufite agahigo k’ibihembo bya Grammy byinshi mu mateka