Beyonce yakoze Amateka, Indirimbo y’imyigaragambyo kubwa George Floyd iba iy’umwaka muri Grammy Awards

Umuhanzikazi Beyonce yaraye akoze amateka yegukana ibihembo byinshi muri Grammy Awards naho indirimbo yakorewe imyigaragambyo bitewe n’urupfu rwa Floyd George iba iy’umwaka.

Beyoncé yatsindiye Grammy ya 28 - ahita aba umugore wa mbere ufite ibigwi byinshi muri ibi bihembo.

Yageze kuri uwo muhigo kubera indirimbo ye ’Black Parade’, ivuga ku gukomera kw’abirabura, indirimbo yasohoye ku munsi witwa Juneteenth umwaka ushize.
Yavuze ko ibihe yanyuzemo bitamworoheye.

Ati: "Nashakaga kuzamura, gushyigikira, no kwishimira abamikazi bose birabura bakomeje kumbera icyerekezo no kuba icyerekezo ku isi".

Megan Thee Stallion nawe yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’umugore watsindiye igihembo cy’indirimbo ya rap nziza kurusha izindi.

Beyoncé ari kumwe na Megan Thee Stallion -uyu yanegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza, bahawe igihembo ku ndirimbo bafatanyije Savage (Remix).

Beyonce yabaye umugore wa mbere ufite ibigwi byinshi muri ibi bihembo.

Taylor Swift nawe yakoze amateka muri ibi birori byo ku cyumweru nijoro i Los Angeles, aba umuhanzi wa mbere w’umugore Album ye ibaye iya mbere inshuro eshatu.

Indirimbo ishingiye ku myigaragambyo kubera iyicwa rya George Floyd n’inkubiri ya Black Lives Matter yatsindiye igihembo cya Grammys nk’indirimbo y’umwaka.

I Can’t Breathe y’umuhanzikazi H.E.R wa R&B yasohotse mu mpeshyi y’umwaka ushize, isubiramo amagambo ya nyuma ya George Floyd, wapfuye afunzwe na polisi i Minneapolisi.

Mu kwakira icyo gihembo, H.E.R ubundi witwa Gabriella Wilson yavuze ko atigeze atekereza ko "ubwoba n’umubabaro bye bizagira akamaro".

Ati: "Niyo mpamvu nandika umuziki. Kandi ndashimye cyane".

Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye mu cyumba cye iwabo. Ati: "Ndashaka gushimira papa - yararize ubwo namucurangiraga iyi ndirimbo. Niwe muntu wa mbere nayumvishije".

Wareba urutonde rwose rwabegukanye ibihembo unyuze aha https://www.bbc.com/news/entertainment-arts-55063626

I Can’t Breathe y’umuhanzikazi H.E.R yabaye indirimbo y’umwaka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO