Beyoncé agiye gusohora Album ya 7 nyuma ya Lemonade aheruka muri 2016

Umuhanzikazi Beyoncé Knowles yemeje ko alubumu ye ya karindwi izajya hanze mu minsi ya vuba nyuma yuko ashyize hanze iyo yise "Lemonade" muri 2016.

Beyoncé yatangaje ko byamufashe umwaka n’igice kugira ngo atunganye Alubumu ye muri studio kugirango akomeze ayikoreho neza izaryohere abakunzi be.

Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe bifata Umwaka wose kugira nshakishe amajwi ibihumbi n’ibihumbi aho igitero kimwe cyanjye gishobora kugira inanga zirenga 200 kandi zegeranye ariko kuri njye nta kintu gishobora gusimbura urukundo n’ishyaka mba mfite ndi muri studio nkora indirimbo zanjye"

Beyoncé kimwe n’abandi bahanzi benshi kw’isi muri iki gihe cya Covid-19 nawe yifashishije impano ye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyo cyorezo nyuma y’umwaka ushize abantu benshi bari mu kato ni bindi byago byatewe nacyo.

Yagize ati "ndatekereza ko abantu bose kw’isi twiteguye ko mu minsi iza tuzasohoka muri Ibi bibazo tukongera tugasurana, tugatembera tukongera tukinjira mu buzima bushya dufite inseko nziza, ndizera ko nanjye nzaba umwe mu bazafasha abantu kugaruka mu buzima bushya binyuze muri Alubumu yanjye."

Uyu muhanzikazi w’icyamamare yongeye gufata umwanzuro wo gushyira ahagaragara alubumu ye mu buryo butunguranye, Nkuko yabigeje muri 2016 ubwo yashyiraga hanze iyo yise Lemonade ndetse niyo yise Everything Is Love yakoranye n’umugabo we Jay-Z mu mwaka 2018.

Uyu muhanzikazi n’ubwo yavuze ko agiye kuyishyira hanze ntiyatangaje italiki abantu bazayiboneraho, gusa abantu bari gukeka ko azayisohora ku munsi we w’amavuko uba taliki ya 4 Nzeri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO