Bidasubirwaho Davis D na Niyo Bosco bazataramana na Joe Boy

Abahanzi bari kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, bari no mu bafite indirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi Davis D na Niyo Bosco bazatarama na Joe Boy mu kwezi gutaha.

Davis D waherukaga mu bitaramo yari yatangaje ko bizazenguruka imijyi inyuranye y’U Rwanda afatanyije n’itsinda rya Active mu Ugushyingo 2019, ni umwe mu bahanzi bahagaze neza cyane kuri ubu mu Rwanda.
Davis D ufite indirimbo zikinwa cyane muri iyi minsi
Davis D ufite indirimbo iyoboye izindi kuri ubu mu gukinwa cyane mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ‘Dede’ yasohotse mu Ukwakira 2019, yagaragaje ubuhanga uyu musore ukiri muto afite nyamara benshi batabonaga, ari nayo turufu rukumbi yamuhesheje kuzataramina na Joe Boy.

Si uwo gusa, Niyo Bosco watunguranye kwikubitiro, ubwo yasohoraga nk’iyo twakwita indirimbo ye ya mbere (kuko ariyo yamenyekanyeho bwa mbere) ‘Ubigenza ute?’ indirimbo yakanguye amarangamutima ya benshi igisohoka.

Biratangaje!...
Niyo Bosco usanzwe ufite ubumuga bwo kutabona bwakomotse ku ndwara ya Malariya nk’uko yakunze kubigarukaho, nyuma y’igihe gito kitarenze icyumweru kimwe gusa ashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yahise atangira kwitabira ibitaramo.
Niyo Bosco ategerejwe mu bitaramo byinshi mu ntangiriro z’uyu mwaka
Kwikubitiro uyu muhanzi Niyo Bosco ufite igikundiro ntashidikanywaho muri rubanda nyamwinshi, yataramiye mu nama yigaga ku buhanzi n’umuco yiswe Creative Africa Exchange yaberaga i Kigali ku wa 17 Mutarama 2020, igitaramo cyari kitabiriwe na Flavour ndetse na D’Banj.

uyu muhanzi ukiri muto cyane muri uyu mwuga, ategerejwe no mu gitaramo agomba kuzakorera muri Camp Kigali ku itariki ya 1 Gashyantare mu gitaramo cyo gusingiza intwari z’igihugu.

Kuri iyi nshuro kandi ni umwe mu bazataramana na Joe boy mu gihe gito cyane amaze agaragaye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, nta n’ibihangano byinshi twavuga ko afite nk’uko ku bandi bikunze kugenda.

Aba bombi bazataramira mu gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction kigiye kuba ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2020, kizaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Joe Boy watangaje ko uyu mwaka ari uwe, aherutse gusohora Alubumu yise ‘Love & Light’, mbere gato yo gusohora iyi Alubumu yashimye cyane igitekerezo cya Mr Eazi wabinyujije mu mushinga yise ‘emPawa’ yanamuzamuye cyane.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction aba bahanzi bose bazaririmbamo giteganyijwe kuba tariki 28 Gashyantare 2020, aho bazaba baherekejwe nk’ibisanzwe na NEP DJs, Neptunez Band ndetse na Makumbi Sound.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO