Bidasubirwaho impaka ziracitse burundu Lionel Messi ahesha Argentine igikombe cy’Isi nubwo Ubufaransa bwabanje kuruhanya

Ikipe y’igihugu ya Argentine yari iyobowe na Lionel Messi yegukanye igikombe cy’Isi cyaberaga muri Qatar aho ibigezeho nyuma yo gutsinda kuri Penaliti 4-2 nubwo bwose amakipe yombi yabanje kunganya ibitego 3-3.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yabanje kwiharira umukino mu gice cya mbere cy’umukino aho yabanje gutsinda ibitego 2-0 aho ibi bitego byatsinzwe na Lionel Messi kuri penaliti hamwe na Angel Di Maria.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yaje guhindura umukino maze bituma Kylian Mbappe atsinda ibitego 2 maze ahita agombora ibyari byatsinzwe na Argentine.

Ibi byatumye hongerwaho iminota 30 y’inyongera maze Lionel Messi yongera gutsinda igitego cya gatatu cya Argentine ndetse nyuma yo kwishima byarangiye Ubufaransa bwokeje igitutu Argentine ndetse myugariro wa Argentine birangira akoze umupira waje kuvamo penaliti yatsinzwe neza na Kylian Mbappe.

Kylian Mbappe nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu amakipe yombi yahise anganya ibitego 3-3 maze bituma hiyambazwa penaliti.

Ubwo haterwaga Penaliti umunyezamu Emiliano Martinez yaje kwigaragaza akuramo penaliti ndetse indi Ubufaransa buyita hanze icyakora ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Argentine bari barangajwe imbere na Lionel Messi maze babasha kwinjiza Penaliti zabo neza maze bituma batwara igikombe cy’Isi batsinze kuri Penaliti 4-2.

Kuri ubu Kylian Mbappe abaye umukinnyi ukoze amateka yo gutsinda ibitego 3 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ndetse ni agahigo gakomeye uyu mukinnyi ukiri muto akoze.

Ku rundi ruhande ariko Lionel Messi akoze amateka akomeye ahesha ikipe y’igihugu ya Argentine igikombe cy’Isi yaherukaga mu mwaka wa 1986 ndetse kuri ubu Lionel Messi aciye impaka zamugibwagaho aho bamushinjaga kutagira icyo afasha ikipe y’igihugu.

Kuri ubu Messi afashije Argentine kwegukana ibikombe by’Isi 3 aho bahise barusha ikipe y’igihugu y’Ubufaransa igikombe cy’isi 1.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO