Ubukwe bwa Ev. Kwizera bwasubitswe kubera Coronavirusi

Kwizera Emmanuel ni umuvugabutumwa (Evangelist) mu itorero Evangelical Restoration Church Kimisagara. Yamaze guhagarika ubukwe yari afitanye na Kaligirwa Coco kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhungabanya isi muri rusange.

Ev.Emmanuel yateganyaga gukora ubu bukwe tariki 21 Werurwe 2020. Akabukorana na Coco umuvandimwe w’umugore we witabye Imana azize uburwayi. Mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima yo guhagarika ibikorwa byose bihurirwamo n’ingeri z’abantu, akaba ari imwe mu mpamvu y’ihagarikwa ry’ubu bukwe.

Mu itangazo bashyize hanze rigira riti “Hamwe n’imiryango yacu, twifuje kubamenyesha ko amatariki y’ubukwe bwacu yahindutse. Ntabwo imihango yo gushyingiranwa kwacu ikibaye ku wa 21 Werurwe 2020, gahunda z’amatariki mashya muzazimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Aba bombi berekanwe mu rusengero bwa mbere bimwe bizwi nko kurangwa imbere y’iteraniro ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, berekanwa na Pasiteri Aaron Ruhimbya wabasabiye umugisha no guhirwa mu rugendo rwo kubaka umuryango mushya binjiyemo.

Aba bombi berekanwe mu rusengero bwa mbere bimwe bizwi nko kurangwa imbere y’iteraniro ku, cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019

Kwizera Emmanuel ni umwe mu bavugabutumwa bakomeje kugira uruhare rukomeye mu kwamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo haba mu Rwanda ndetse no hanze y’imbibi zarwo.Ubusanzwe ni umuyoboke w’itorero ry’Isanamitima mu Rwanda rizwi nka Restoration church.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019 nibwo Ev. Kwizera yambitse impeta Kaligirwa amusaba ko barushinga undi nawe nta gushidikanya amubwira ’YEGO’.

Tariki 6 Kanama 2017 ni bwo Kunda Thérèse umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel yitabye Imana, ashyingurwa tariki 10 Kanama 2017.

Ev Kwizera Emmanuel na Kunda Thérèse bari bamaze imyaka 10 bashakanye. Ev Kwizera ubwo yasezeraga bwa nyuma ku mugore we, yamushimiye uburyo babanye neza mu myaka 10 yose bamaranye, avuga uburyo yakundaga abantu bose ndetse anavuga ko umugore we yari umunyabwenge.

Kwizera Emmanuel ashinzwe ivugabutumwa ku isi mu ihuriro ry’ivugabutumwa Lausane Movement. Yanabaye umuyobozi mu muryango Nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise).

Si ibyo gusa yagize uruhare rukomeye mu itereambere ry’umuryango uzwi nka GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) yanabereye umuyobozi. Ni umuryango uhuza imiryango y’abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO