Bidateye kabiri Kanye West yongeye gukurwa kuri Twitter aho ashinjwa kuvuga amagambo abiba urwango

Umuraperi Kanye West ubu wiyita akazina ka Ye yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye nyuma yo kongera gukurwa kuri Twitter yari amaze Ukwezi kumwe ayisubijweho.
Uyu muraperi arashinjwa cyane kuvuga amagambo abiba urwango ndetse n’urugomo.
Uyu mugabo yahagaritswe kuri uru rubuga nyuma yo gushyira kuri Twitter ikimenyetso cyakoreshwaga n’abanazi ndetse binavugwa ko yeruye agahamya ko akunda cyane Adolphe Hitler ko amufata nk’umwe mu bantu yigiraho byinshi.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu muraperi atangaza amagambo akomeye kuko yanavuze ko umwirabura Jeorge Floyid ngo atishwe ko ngo ahubwo yazize imiti myinshi yanywaga.
Abakoresha Twitter basabye Elon Musk gukura Kanye West kuri uru rubuga nyuma yo kubabazwa n’ubutumwa yashyizeho bubiba urwango maze Elon Musk ahita atangaza ko Kanye West yangije amabwiriza n’umurongo Twitter igenderaho.
Ni mu gihe kandi uyu muraperi yatangaje benshi ubwo yahamyaga ko agiye kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2024.
Ntabwo Donald Trump yigeze aripfana nyuma yo kumva ibyo uyu muraperi yatangaje ahubwo yamwise umusazi
Kanye West yongeye gukurwa kuri Twitter azira kubiba amacakubiri n’urwango.