Biden na Trump rurageretse mu gushakisha amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2024

Mu gihe Joe Biden manda ye ya mbere iri hafi kugera ku musozo, Mukeba we w’ibihe byose Donald Trump yatangije inkundura yo gushaka amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2024.
Donald Trump utarahwemye kuvuga uburyo yibwe amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020 yari yijeje abamushyigikiye ko azagaruka mu isura nshya.
Aba bombi bongeye kugaragara mu bikorwa byo gushakisha abazabashyigikira mu matora aho Biden abarizwa mu ba Demokarate naho Trump akaba mu ishyaka ry’Abarepubulikani.
Ni mu bikorwa byo gukusanya amajwi yo gutora imyanya mu nteko ishingamategeko muri kimwe cya kabiri cya manda y’ubuyobozi bwa Joe Biden.
Donald Trump yagaragaye i Miami ashyigikiye cyane Senateri Marco Rubio mugihe Biden nawe yari ashyigikiye bikomeye John Fetterman na Josh Shapiro bashaka biyamamariza imyanya ya Senateri na Guverineri.
Aba bagabo baracyahanganye cyane kuko uwakwegukana amajwi menshi mu nteko ishingamategeko niwe waba ufite ijambo rikomeye ndetse bikamuha amahirwe yo kwegukana amajwi y’umukuru w’igihugu.
Donald Trump yakunze kuvuga ko yibwe amajwi ndetse abamushyigikiye batera inteko ishingamategeko ndetse yakomeje kuvugwaho byinshi birimo kunyereza no gutunga impapuro z’ibanga mu buryo butemewe n’ibindi byaha benshi babona nk’imiziro kuburyo byatuma atiyamamaza nk’umukuru w’igihugu dore ko banamusabiye kweguzwa akiri ku buyobozi.
Umukuru w’igihugu yaherukaga kweguzwa mu 1998 ku buyobozi bwa Bill Clinton ubwo yeguzwaga nyuma yo kubeshya urukiko ko ataryamaniye n’umunyamabanga we Monica Lewinsky mu biro bya White House nyuma akaza kwivuguruza akemera ko yabikoze.
Clinton (ibumoso) n’umunyamabaga we Monica baryamaniye mu biro
Donald Trump niwe mukuru w’igihugu uheruka kuyobora manda imwe agatsindwa iya kabiri aho byaherukaha mu 1993 ku butegetsi bwa George H.W Bush perezida wa 41 wa USA.
Joe Biden na Trump baracyahanganye bikomeye