Bien-Aimé wo muri Sauti Sol agiye kurushinga

Bien-Aimé usanzwe ubarizwa mu itsinda ry’abahanzi Sauti Sol, agiye kurushingana na fiancé we Chiki Kuruka bamaranye imyaka itanu.

Chiki Kuruka ugiye kurushingana na Bien-Aimé Baraza asanzwe ari umunyamakuru kuri radio yitwa ‘Vybez’ yo mu gihugu cya Kenya. Uretse itangazamakuru uyu mukobwa asanzwe akora, ni umwe mu barimu beza mu kubyina, ndetse n’indi mikino ngororamubiri.
Chiki Kuruka asanzwe ari umunyamakuru kuri Vybez Radio

Aba bombi bemeranyijwe kubana umwaka ushize wa 2019, barateganya kubishyira ku mugaragaro ku munsi w’ejo tariki 7 Werurwe 2020, aho ubu bukwe buzatahwa n’abatumiwe bafite ubutumire gusa ndetse n’inshuti za hafi, n’abo mu muryango gusa.

Umwe mu bari hafi y’aba bazashakana ku munsi w’ejo, yabwiye ikinyamakuru The Pulse dukesha iyi nkuru cyo mu gihugu cya Kenya ko ahazabera ubu bukwe hakiri ibanga, nabo batarahamenya kugeza ubu.

Bien-Aimé yambitse impeta Chiki muri Gashyantare 2019, nyuma y’imyaka ine irenga bakundana.
Umwaka ushize Bien-Aimé nibwo yambitse impeta umukunzi we Chiki

Uyu muhanzi Bien-Aimé ubarizwa mu itsinda rya Sauti Sol rigizwe n’abasore bane, yaramaze iminsi ari kubarizwa muri Afurika Y’Epfo. Yageze mu gihugu cya Kenya muri iki gitondo kugira ngo arusheho kwitegura ubukwe bwe.

Sauti Sol ni rimwe mu matsinda ava hanze amaze gukorera ibitaramo byaryo mu Rwanda. Mu nshuro zose baje gutaramira abanyarwanda bakaba baragaragarizwaga urukundo n’abakunzi b’umuziki wabo.
Ku itariki 17 Nzeli 2016 iri tsinda rye ryaje kumurikira Alubumu yaryo mu Rwanda.
Urukundo rwa rwibazwagaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga

Bamaranye imyaka itanu bakundana

Iki ni ikiganiro Chiki Kuruka yagiranye na SDE agaruka ku ironda ruhu yakorewe mu Bwongereza:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO