Bien Aimé (Sauti Sol) yasohoye indirimbo ari wenyine biba nka gihamya yo gutandukana

Itsinda rya Sauti Sol ryatangaje ko ryatandukanye mu buryo buziguye ariko rishimangira ko rizongera rigakorana mugihe uwitwa Bien-Aimé yahise asohora indirimbo ya mbere ari wenyine.

Iri tsinda rigizwe n’abagabo bane aribo ’Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano , Savara Mudigi, Polycarpe Otieno’ batangaje ko batandukanye mu mpera z’icyumweru gishize bari mu Bwongereza.

Muri iryo tangazo abagize iri tsinda bashimangiye ko buri umwe agiye gukora umuziki ku giti cye mucyo bise “Alone Together."

Kimwe mu byatumye abagize iri tsinda rya Sauti Sol rifata icyemezo cyo gutandukna harimo kuba icyorezo cya Koronavirusi cyaratambiye imwe mu mishinga bari bafite harimo ibitaramo bitandukanye bagomba gukorera mu bice bitandukanye by’isi.

Iri tsinda ryatangaje kandi ko mu mpera z’uyu mwaka aribwo bazatangira gukora buri umwe ku giti cye ariko bitazababuza kongera gukorana.

Nyuma y’uko gutandukana umwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda Bien-Aimé Baraza yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ’Bald Men Anthem’ yakoranye n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Jazz witwa Aaron Rimbui.

Bien-Aimé nyuma yo gusohora iyo ndirimbo yatangaje ko alubumu yabo bari gukorana bazayishyira hanze muri Gicurasi 2022

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO