Bifashe indi sura noneho abasirikare b’Uburusiya batangiye gufata ku ngufu abagore bo muri Ukraine

Minisitiri w’ububanyi n’amaganga wa Ukraine bwana "Dmitry Kuleba" ubu noneho amaze gutangaza ko ingabo z’Uburusiya uretse gufata uduce tumwe na tumwe muri iki gihugu ndetse bakanica abaturage b’inzirakarengane ubu igikurikiyeho ni ugufata ku ngufu abagore.

Bwana Dmitry Kuleba yagize ati "Ubu noneho abagore bacu batangiye gufatwa ku ngufu, ibi birababaje cyane."

Yaboneye ko kandi yibutsa ubusabe igihugu cye gikomeje gutanga ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi kugirango bahabwe ubufasha bwihutirwa mu bya gisirikare.

Ibi bikomeje kuba agatereranzamba nyuma y’aho Perezida wa Ukraine bwana Vlodmyr Zelensky nawe yatumije inama y’abanyamakuru mu ibanga rikomeye ababwirako igihugu cyugarijwe ndetse uyu atangaza ko yanasabye mugenzi we Putin uyoboye igihugu cy’Uburusiya ko bagirana ibiganiro kuri iki kibazo gusa we ntabikozwa.

Bwana kuleba yakomeje agira ati "Niba bashobora gutera ibisasu mu mujyi, abasirikare bagafata ku ngufu abagore bacu ni ngombwa ngo tubivuga mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga kandi hagomba kubahirizwa n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu."

" Turimo kugerageza uburyo bwose harimo kubwira imiryango mpuzamahanga ndetse cyane cyane imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu."

Ni nyuma yaho kandi intambara hagati ya Ukraine ikomeje kuba agatereranzamba kuko ubu I Moscow naho byakomeye kuko Perezida Vladimir Putin nawe, Umuherwe w’Umurusiya akaba umucuruzi uhambaye witwa Alex Konanykin ubu noneho yashyizeho arenga miliyoni y’amadorari ku muntu uzica Putin akamuzanira umutwe we.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO