Big Dom agiye gusohora Album iriho indirimbo zakozwe na Producer w’aba Maître Gims

Umuhanzi w’umunyarwanda Cyubahiro Dominique wamenyekanye nka Big Dom mu ndirimbo nka ‘Ange Orange’ usigaye akorera umuziki we mu gihugu cy’Ubufaransa agiye gushyira hanze albumu yise Ongera Africa.

Uyu musore wabicaga bigacika mu myaka ya 2010 ubwo umuziki nyarwanda wari utangiye kugenda ukundwa kuri ubu yamaze gushyira hanze Indirimbo ye ya mbere yise Ongera Africa ari nayo yitiriye alubumu agiye gusohora.

Big Dom mu kiganiro yahaye Genesisbizz yadutangarije byinshi kuri iyi alubumu ye ndetse n’imwe mu mishanga afite nyuma y’imyaka isaga 10 irenga atigaragaza cyane nk’umwe mubafatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki nyarwanda.

Yagize ati “Ongera Africa ni alubumu yanjye ya gatatu nkoze, gusa nayikoze kugira ngo ntange ubutumwa ku banyafurika bose ko aho isi igeze nabo bagomba kwerekana ko byose babishoboye akaba ari alubumu iriho indirimbo z’urukundo, zivuga ku butwari bw’abanyafurika, izi ndirimbo zose ziri mu ndimi ebyiri ikinyarwanda n’igiswayili.

Mu gusoza Big Dom yadutangarije ko mu gihe cyose yari maze adakora ubu agarukanye ingufu mu rwego rwo kwongera gushimisha abakunzi b’indirimbo ze za kera nka Chic Choc Chéque, Cyuzuzo n’izindi.

Indirimbo Ongera Africa ya Big Dom yatunganyijwe n’umunyarwanda Aaron Niyitunga ndetse ikorwaho n’abagabo babiri bazwi mu gihugu cy’ubufaransa nka Vicent ndetse na Sebastien bafite amateka yo kuba bakorana n’abahanzi bakomeye mu gihugu cy’Ubufaransa nka Maitre Gims, Johhny Hallyday na bandi benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO