Big Fizzo ngo ntajya mu Kabari ajyanwe na kamwe

Umuhanzi Big Fizzo yemeza ko adapfa kujya mu tubari agiye kunywa inzoga gusa, ahubwo ko mu biba bimushishikaje harimo no kumva aho umuziki ugeze, n’injyana zigezweho abantu baba baharaye muri iyo minsi.

Big Fizzo uri mu bayoboye umuziki wo mu gihugu cy’Uburundi muri iki gihe, yemeza ko atajyanwa na kamwe iyo yinjiye mu kabari cyangwa se mu kabyiniro, kuko ariho akura injyana igezweho muri iyo minsi, ariko akemeza ko atazi icyo abandi bakurikirayo.

Uyu muhanzi aganira n’igitangazamakuru cyo mu gihugu cy’Uburundi Bujahit yagize ati: “burya iyo uri mu kabari cyangwa mu kabyiniro niho wumva umuziki abantu bakunze, cyane ko izo bisimiye ziba zigaragara.”

Big Fizzo yongeraho ko iyo amaze kumva injyana ikunzwe, arahindukira agasubira muri studio gukora ibyo abantu bakunda muri iyo minsi mu rwego rwo kugendana n’igihe.

Uyu muhanzi utemeranya n’abavuga ko hari abirirwa mu tubari ntayindi nyungu badutezemo, yemeza ko kubwe inzoga yanazinywera iwe mu rugo, ahubwo akabari n’utubyiniro tumufasha kumenya aho umuziki ugeze.

Big Fizzo avuga ko uburyo abantu babyina zimwe mu ndirimbo zigezweho kandi zikunzwe na benshi mu gihe runaka, aribyo bimuha imbaraga yo gukora izifite injyana yisanisha neza n’izikunzwe muri iyo minsi…, ariko nanone ngo bikagendana na strategie ye.

Gusa Big Fizzo yitsa kuri bamwe batujyamo ntibagire nicyo badukuramo, aho bamwe mu bahanzi b’I Burundi bivugwa ko bibera mu tubari gusa, ariko nanone hakaba n’abandi batajyayo bitewe n’uko nta bushobozi baba bafite ahubwo bagashinja umuziki ko ntacyo ubamariye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO