Bihinduye isura R.Kelly ashobora kujya mu buroko agafungwa imyaka 25 kubera amarorerwa yakoze

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly, ashobora gukatirwa imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha bitandukanye ashinjwa birimo no gufata abana ku ngufu kandi batarageza imyaka y’ubukure.

Mu Mujyi wa New York ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika ubushinjacyaha bwasabye ko umuhanzi R.Kelly yafungwa imyaka 25.

Ibi byose byatanzwe mu nyandiko ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko aho bwavuze ko afite ibyaha byinshi yakoze bitandukanye byatuma ajya mu gihome.

Imwe mu mpamvu ikomeye uyu mugabo ashinjwa harimo kuba yarashakanye n’umuhanzikazi witwa Aailiyah ariko bakaba barabanye uyu muhanzikazi ataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu byaha ashinjwa bivugwa ko yatangiye kuryamana n’uyu mukobwa ubwo yari hagati y’imyaka 12 na 13 gusa yahisemo gusibanganya ibimenyetso bityo amushaka afite imyaka 15 y’amavuko.

Uyu muhanzi kandi ashinjwa ko mu mwaka wa 2004 yanduye indwara y’imitezi gusa agakomeza kuryamana n’abagore benshi akayibanduza kandi atabibabwiye.

Muri Nzeri umwaka ushize R. Kelly yahamijwe ibyaha bitandukanye yashinjwaga byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abatarageza imyaka y’ubukure.

Yashinjwe ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO