Bihinduye isura noneho umufana ukomeye wa Rayon Sports yerekeje muri APR FC

Umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Rayon Sports witwa Malaika yagaragaye afana bikomeye ikipe ya APR FC ndetse akomeza atangaza ko umuntu aba agomba kujya ahantu hamuha ibyishimo.

Ubusanzwe n’ibintu bigoye cyane kubona umufana umwe w’aya makipe yombi ahindura akajya mu yindi , gusa uyu mufana Malaika yatunguye abafana b’amakipe yombi yaba aba APR FC cyangwa aba Rayon Sports ndetse abenshi bakomeje kwibaza impamvu yatumye uyu mufana ajya mu ikipe mukeba w’ibihe byose kuri Rayon Sports.

Mu kiganiro uyu mufana yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru cya hano mu Rwanda uyu mufana yatangaje ko ibyo akoze yabitekerejeho neza kandi akaba asanga nta mpamvu n’imwe yamutera guhangayika kandi akeneye ibyishimo hano ku isi.

Ibi kandi bije nyuma y’aho ikipe ya APR FC yamaze kwisubiza umwanya wayo wa mbere nyuma y’uko yari imaze igihe kini iwuhanganiye n’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri ubu amakipe yombi atandukanijwe n’inota rimwe gusa nyuma y’aho Kiyovu Sports itsinzwe umukino wayihuje na Gsogi United ibitego 2-0 naho APR FC igatsinda Bugesera igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma w’umukino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO