Bihinduye isura umuherwe wa Chelsea Roman Abramovich yafatiriwe imitungo yose kubera ikibazo cy’Uburusiya muri Ukraine

Nyiri Chelsea bwana Roman Abramovich ubu noneho imitungo ye yose ifatiriwe n’igihugu cy’Ubwongereza mu rwego rwo kubahiriza ibihano by’ubukungu birimo gufatirwa Uburusiya kubera ikibazo cy’intambara iki gihugu cyashoje kuri Ukraine.

Leta y’Ubwongereza yatangaje ko uyu mugabo Roman Abramovich amaze igihe kingana n’imyaka icumi ari inshuti magara ya perezida Vladimir Putin uyoboye igihugu cy’Uburusiya.

Hashingiwe kuri iyi ngingo byatumye Leta y’Ubwongereza igwatira imitungo yose y’uyu mugabo ifitanye isano n’ikipe ya Chelsea.

Ubwongereza bwavuzeko uyu mugabo hari ikintu gikomeye cyamuhuzaga na Putin mu bijyanye n’ubucuruzi.

Uyu mugabo ayoboye Chelsea kuva mu mwaka wa 2004, Yahesheje iyi kipe ibikombe bya shampiyona y’Ubwongereza ndetse n’ibikombe bibiri bya Champions League.

Abafana ba Chelsea bakomeje gutakambira leta y’iki gihugu ngo ireke gufatira imitungo y’uyu mugabo gusa byose byakomeje kuba imfabusa.

Kuri ubu ikipe ya chelsea izakomeza gukina ndetse n’abakinnyi bazakomeza guhembwa gusa amaduka yose y’iyi kipe n’ibindi bikorwa byose bizakomeza gufunga.

Kuri ubu uyu mugabo Roman Abramovich ikipe ye igiye gukomeza ibeho gusa we nta nyungu na mba azongera gukura ku ikipe ya Chelsea kuko amafaranga make azajya ava ku kibuga azajya avamo imishahara y’abakinnyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO