Bijoux uzwi muri Bamenya Series yibarutse ubuheta ariko kumenya Se w’umwana ni ihurizo rikomeye

Munezero Aline uzwi muri Filime y’uruhererekane Bamenya Series yamaze kwibaruka umwana wa kabiri gusa kugeza ubu nta numwe uzi Se w’uyu mwana icyakora uyu mugore yibarutse kuri iki cyumweru dore ko yabyaye uyu mwana amaze igihe atandukanye na Lionel sentore bari barakoze ubukwe.
Munezero Aline wamamaye ku izina rya Bijoux ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Filimi Bamenya series gusa uyu mugore kuri iki cyumweru yibarutse umwana wa kabiri gusa bamwe batungurwa n’uko ntawe uzi se w’uyu mwana dore ko abyaye atakibana n’uwari umugabo we Lionel sentore.
Amakuru kandi yakomeje kuvuga ko aba bombi bari baratandukanye kera ndetse bakabigira ibanga ari naho bahera bavuga ko bigoye kumenya Se w’uyu mwana wavutse.
Bijoux yatandukanye n’umuhanzi Lionel Sentore ndetse impamvu zateye aba bombi gutandukana ntabwo zagiye zigarukwaho cyane mu itangazamakuru dore ko uyu Lionel yibera ku mugane w’i Burayi.
Bijoux yibarutse ubuheta nyuma yo gukora ubukwe agatandukana n’umugabo we Lionel Sentore uba I Burayi.