Bill Gates aravugwa mu rukundo n’umugore witwa Paula nyuma yo gutandukana na Melinda Gates

Umuherwe Bill Gates nyuma yo gutandukana n’umugore we Melinda Gates uyu musaza w’imyaka 67 y’amavuko yongeye kumvikana mu nkuru zitandukanye z’urukundo aho yavuzwe hamwe n’umugore witwa Paula Hurd.
Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Dail Mail aho cyagarutse ku buryo aba bombi bamenyenye ndetse n’uburyo umubanomwabo watangiyemo kuva ku munsi wa mbere.
Bill Gates na Paula bari bamaze umwaka wose baziranye ndetse bahoze ari inshuti zisanzwe gusa aba bombi bafashwe amafoto baryohewe n’ubuzima ubwo bari bitabiriye Australian Open muri Melbourne,ho mu gihugu cya Australia.
Paula yari yarashyingiranwe n’uwahoze ari umugabo we witwaga Mark mu mwaka wa 1990 ndetse bakomeje kubana kugeza mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2019 ubwo uyu mugabo we yitabaga Imana azize kanseri ndetse babyaranye abakobwa babiri barimo: Kathryn hamwe na Kelly.
Nyuma yo gutandukana n’umugore we Bill Gates yari yarigeze gutangaza ko adateganya kujya mu rundi rukundo n’undi muntu uwo ariwe wese utari Melinda aho yavugaga ko amugarukiye basubirana gusa kuri iyi nshuro bisa n’aho yamaze guhindura umugambi we.