Bimwe mu byaranze ubuzima bwa DJ Miller umaze umwaka yitabye Imana

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana I tariki nk’iyi ya 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Miller yize amashuri yisumbuye muri Escaf St. Joseph, St. Andre, La Colombiere na Amis Des Enfants nyuma aza kwiga kaminuza muri RTUC aho yize ubucuruzi mpuzamahanga.

Iyo uganiriye n’inshuti ze zirimo Rukundo Patrick uzwi nka Patycope bakuranye bakubwira ko uyu mugabo yatangiye umuziki mbere mu myaka ya 2008 yitwa Ice V, nyuma yo gukora indirimbo yise Black Street akaba aribwo yinjiye mu itsinda rya Neuf Six ryakanyujijeho mu muziki nyarwanda.

Iri tsinda DJ Miller niwe wenyine waririmbagamo mu rurimi rw’icyongereza cyane ko bagenzi be bakoreshaga igifaransa.

Nyuma yo gutandukana kw’iri tsinda ahagana mu 2012, DJ Miller yatangiye gushaka kwikorana umuziki ayoboka atyo studio ya Davydenko yari yarangiwe n’inshuti ye Patycope.

DJ Miller yakoze indirimbo zitandukanye ariko inyinshi ntabwo zasohotse nk’uko Davydenko wamukoreraga umuziki abivuga ngo hari nyinshi yagendaga akora abika.

Ati ”Twabitse nyinshi, afite indirimbo nyinshi yagendaga akora harimo niyo twakoranye yitabye Imana itarasohoka twakoranye mu 2012, muri iyo myaka hari nizo yasohoye gusa kuko njye namumenye nk’umuhanzi.”

DJ Miller yinjiye mu byo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe; rinabarizwamo abandi barimo DJ Toxxyk, Marnaud ndetse na Jullz.

Yongeye gusubukura iby’umuziki mu 2018 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘She Can’t Deny It’, ‘Iri joro ni Bae yahuriyemo n’abahanzi batandukanye babarizwa muri Kina Music hamwe na Riderman; mu 2019 akora izindi zirimo Stamina yahuriyemo na Social Mula na Belle yahuriyemo na Peace.

Ku wa 28 Kamena 2019 yasezeranye kubana akaramata na Nigihozo Hope mu Ukwakira uwo mwaka bibaruka umwana w’umukobwa bise Karuranga Shane akaba ari nawe asize.

DJ Miller n’umugore we bari batuye muri Kicukiro mu murenge wa Gatenga.
Aba bombi bari baramenyanye mu 2013 bahuriye muri restaurant. Batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller yacuranze mu bitaramo bikomeye yaba ibisanzwe ndetse n’ibyabanyacyubahiro cyane ko yakunze kwiyambazwa mu birori byabaga binarimo abayobozi bakuru b’Igihugu.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes, yanaherukaga gucurangira imbaga y’abantu buzuye Kigali Arena muri East Africa Party.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party, ibitaramo bikomeye bya Silent Disco byabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 n’ibindi byinshi cyane.

IMANA IKOMEZE IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

DJ Miller n’umugore we Hope Nigihozo

DJ Miller urupfu rwe rwababaje abakunzi benshi b’umuziki

Src: YAGO TV SHOW, IGIHE.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO