Hakozwe inkingo za koronavirusi zizahabwa abana b’imyaka 5 na 11

Ibigo bibiri bikora imiti BioNTech na Pfizer, kuri uyu wa mbere dusoje byatangaje ko byishyize hamwe kugirango bikore inkingo za koronavirusi zujuje ubuziranenge zizahabwa abana bari mu cyiciro cy’imyaka itanu (5) kugeza kuri cumi n’umwe (11).

Mu bana bageragerejweho izi nkingo bari hagati y’imyaka itanu (5) na cumi n’umwe (11), uru rukingo nta ngaruka rwabagizeho ndetse rwatanze umusaruro wo kubongerera ubudahangarwa’’ ibi byatangajwe n’ibi bigo byombi BioNTech na Pfizer."

Ibi bigo byombi byatangaje ko bijyiye gutanga amakuru yavuye muri iri gerageza bikayaha ibindi bigo by’ubushakashatsi bikora imiti byo mu Burayi, muri Amerika n’ibindi bice bitandukanye by’isi mu gihe gito gishoboka.

Abana bakoreweho igerageza ry’uru rukingo bahabwaga izi nkingo mu byiciro bibiri bya mikorogarama icumi (10 Micrograms) bagasiga intera y’iminsi 21 kugirango bahabwe urukingo rwa kabiri.

Abari mu cyiciro cy’abakuru bo bahabwaga ibyiciro bibiri by’izi nkingo zigizwe na mikorogarama mirongo itatu (30 Micrograms) nabo bakazihabwa mu byiciro bibiri birimo intera y’iminsi 21.

Impamvu nyamukuru yo gushyira hanze izi nkingo zizahabwa abana ngo ni ukubera icyorezo cya koronavirusi cyatangiye kugaragara gifite ubukana bwinshi ndetse cyikibasira umubare munini w’abana mu bice bitandukanye by’isi.

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa Pfizer Albert Bourla aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko icyorezo cya koronavirusi mu bana kuva mu kwezi kwa Nyakanga, cyiyongereye ku ijanisha rya 240% muri leta zunze ubumwe za Amerika gusa.

Kuva izi nkingo zashyirwa hanze byitezwe ko zizafasha umubare munini w’abana benshi bari baracikirije amashuri kuyasubiramo.

Ibihugu bitandukanye byo ku isi byari byaratangije gahunda yo gukingira abana bato. Igihugu cya Isiraheli cyo cyari cyaratangije gahunda yo gukingira abana bafite imyaka 5 kugera kuri 11.


Igihugu cya Cuba cyo cyatangiye gukingira abana bafite imyaka ibiri (2) mu rwego rwo kwitegura gufungura amashuri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO