Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Kugeza ubu amakuru yanditswe n’ibitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’i Burayi aravuga ko Olivier Giroud Jonathan yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo.
Aya makuru ntabwo ashimishije ku ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kuko uyu munsi nibwo igomba guhangana n’ikipe y’igihugu ya Argentine ku mukino wa nyuma aho iratangira ku isaha ya 17:00 z’umugoroba.
Iki gikombe cy’Isi kigiye guhuza Argentine ya Lionel Messi ndetse n’Ubufaransa bwa Kylian Mbappe aho aba bombi buri umwe araza kuba ashaka guhesha ishema igihugu cye.
Kugeza ubu Lionel Messi yabashije gutwara ibikombe akavagari ariko gutwara igikombe cy’Isi byaranze ndetse kuri iyi nshuro araza kuba agerageza gukora ibigwi
Gusa kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yari iri mu myitozo, umwataka wayo Olivier Giroud yagize ikibazo cy’imvune.
Icyakora kugeza ubu nta makuru mashya umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Didier Deschamps yari yatangaza.