Biracyaza! Mukansanga Salima yegukanye igihembo gikomeye arushaho kwesa imihigo

Umunyarwandakazi umaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ariwe Salima Mukansnga yamaze kwegukana igihembo muri ‘Forbes Woman Africa’ mu mwaka wa 2023 aho iki gihembo gihabwa umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gusifura.
Uyu munyarwandakazi yaciye agahigo ko gutoranywa mu basifuzi b’abagore bayoboye bwa mbere imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagabo cyabereye mu gihugu cya Qatar aho iki gikombe cy’isi cyegukanywe na Argentine ya Lionel Messi nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma.
Salima Mukansanga yashyikirijwe iki gihembo cye mu nama ya ‘Forbes Women Africa’ aho iyi nama yabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatatu taliki ya 08 Werurwe 2023.
Mu butumwa bwe nyuma yo kwegukana iki gihembo, Mukansanga yavuze ko nyuma yo gukora aya mateka, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abagore bagenzi be bamugaragariza ko bamushyigikiye.
Salima Mukansanga yegukanye igihembo cya ‘Forbes Women Africa’.