Biravugwa ko Cyusa Ibrahim ari mu rukundo n’uwahoze ari umugore wa Makenzi

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zubakiye ku njyana Gakondo bwana Cyusa Ibrahim biravugwa ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umugore wa Mackenzi wahoze ari myugariro wa Rayon Sports mu myaka yatambutse.
Amakuru yakomeje gucikciakana aho yemezaga ko bwana Cyusa Ibrahim amaranye iminsi n’uyu mugore witwa Usanase nadjima barimo kwitegura umunsi wa Saint Valantin.
Aba kandi bivugwa ko bamaze iminsi mu rukundo nubwo inkuru yabo y’urukundo itigeze ikunda kujya hanze.
Uyu muhanzi kandi yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Jeanine Noach.