Biravugwa ko Haringingo Francis utoza Rayon Sports yahawe imikino 3 atayitsinda akazahambirizwa nta nteguza

Kugeza ubu hari amakuru avugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze guha umutoza wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi bwana Haringingo Francis imikino 3 mu gihe shampiyona izaba isubukuye ndetse ngo natayitsinda azahita asezererwa igitaraganya nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu gice cya mbere kibanza muri shampiyona.

Iyi kipe ikunzwe hano mu Rwanda ngo ntabwo yashimishijwe n’umusaruro umutoza Haringingo Francis Christian yagaragaje ndetse ngo ibi byatumye iyi kipe ifata ingamba zikomeye zo guha uyu mutoza imikino 3 ngo atayitsinda agahita asezererwa.

Rayon Sports yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 28, irushwa amanota abiri n’ikipe ya AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa mbere.

Kugeza ubu ntabwo abakunzi ba Rayon Sports bigeze bashimishwa n’uburyo ikipe yabo yagiye ikura nk’isabune ikava ku mwanya wa mbere kugeza igeze ku mwanya wa gatanu.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe imikino itatu yikurikiranya ndetse bituma ibona amanota 0 ku icyenda nyuma yo gutsindwa n’amakipe arimo APR FC,Etincilles ndetse na gasogo United.

Umutoza Haringingo Francis ashinjwa kuba adafite abakinnyi 11 bahoraho ndetse ibi ngo ni imwe mu nenge ashinjwa n’abakunzi b’iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO