Biravugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020 havuzwe amakuru ataremezwa n’inzego za leta zibishinzwe avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka gutorokera I Burundi anyuze mu nzira zitemewe.

Kugeza ubu, urwego rw’umutekano bivugwa ko rwafashe uyu muhanzi ntabwo rwigeze rutangaza aya makuru.

No kuri Kizito Mihigo uvugwa ko yafashwe ntabwo aranyomoza aya makuru yabyutse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Twagerageje kuvugana n’uyu muhanzi ku murongo we wa telefone dusanga itariho, tumwandikira n’ubutumwa bugufi ariko kugeza ubu ntabwo aradusubiza.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO