Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Banki y’igihugu muri Argentine ngo irimo gutekereza uburyo isura ya Lionel Messi yashirwa ku ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuko yegukanye igikombe cy’Isi.
Ibi bigiye gukorwa nyuma y’uko uyu mugabo afashije bikomeye ikipe y’igihugu ya Argentina kwegukana igikombe cy’isi baherukaga mu mwaka wa 1986 ubwo bagikuraga muri Mexico bagiheshejwe na Diego Armando Maradona kuri ubu umaze imyaka 2 yitabye Imana.
Messi ni kenshi yashijwaga kutagira icyo amarira ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse yari yafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2016 icyakora nyuma aza kwingingwa bituma agaruka mu ikipe y’igihugu.
Biravugwa ko kandi isura ya Messi ishobora gushyirwa ku noti y’igihumbi isanzwe ikoreshwa cyane muri Argentine ndetse ibi nkuko byatangajwe n’ikinyamakuri cyitwa El Financiero,ngo umwanya uwo ariwo wose bishobora gukorwa.
Lionel Messi agiye gushyirwa ku ifaranga muri Argentine mu rwego rwo kumuha icyubahiro gikomeye nyuma yo kubahesha igikombe cy’Isi.