Biravugwa ko Lionel Messi ashobora gusubira muri Barcelona yamugize uwo ariwe

Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko rurangiranwa Lionel Messi ashobora kongera gusubira mu ikipe ya FC Barcelona dore ko yakoze amateka akomeye muri iyi kipe ndetse kugeza ubu ntabwo yari yasinya amasezerano mashya muri Paris Saint Germain.

Lionel Messi ashobora kwerekeza muri Barcelona mu mpeshyi ya 2023 ndetse akazagendera ubuntu kuko azaba asoje amasezerano ye muri Paris Saint Germain.

Ikipe ya Paris Saint Germain yifuza kugabanya imishahara y’abakinnyi bayo ku kigero cya 30% mu rwego rwo kwirinda ibihano bashobora gufatirwa mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Lionel Messi ashobora gusubira muri Barcelona nubwo bwose iyi kipe ifite ubukungu butifashe neza.

Gusa nubwo aya makuru arimo kuvugwa gutya umuvandimwe wa Lionel Messi bwana Matias Messi yatangaje ko Messi adateze kuzasubira muri iyi kipe mu gihe cyose umuyobozi mukuru wayo bwana Laporta atari yegura muri iyi kipe.

Lionel Messi ashobora gusubira muri Barcelona muri Nyakanga uyu mwaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO