Biravugwa ko Niyonzima Seif yatorotse ikipe y’Igihugu muri Kenya

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Seif nyuma y’umukino wabahuje na Kenya bagatsindwa ibitego 2-1 nacyo cyatsinzwe n’uyu mukinnyi.

Mu itangazo iri shyiramwe ryanyujije kuri twitter riragira riti ““FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Amavubi.”

Muri iryo tangazo ntabwo Ferwafa yigeze itangaza icyo uyu mukinnyi yaba yakoze cyatumye ahagarikwa gusa amakuru agera kuri Genesisbizz avuga ko uyu mukinnyi yatorotse akava muri Hotel bari barayemo akajya ahantu bataramenya dore ko ngo atigeze anayiraramo.

Biteganyijwe ko iyi kipe iza guhaguruka muri Kenya ku isaha ya saa tanu.Aho ngo bashobora no kugaruka batari kumwe na Seif dore ko uwaduhaye aya makuru yavugaga ko ataragaruka muri bagenzi be.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO