Biravugwa ko ingabo za Ukraine zagerageje guhitana umugaba mukuru w’ingabo Z’Uburusiya

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times avuga ko ingabo za Ukraine ngo zagerageje guhitana umukuru w’ingabo Z’Uburusiya ariko umugambi uza kubapfubana.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, General Valery Gerasimov bivugwa ko ubwo yari yasuye ingabo Z’Uburusiya ku rugamba ngo Ukraine yari yapanze kumuhitana ariko ngo birangira bidakunze.

Iki kinyamakuru kandi cyahamije ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zizi aho Bwana Valery Gerasimov yari ari gusa ngo aya makuru bayimye ingabo za Ukraine kugirango zitamwivugana intambara ikarushaho gukomera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO