Biravugwa ko mu gice cya 3 cya filime Black Panther bamwe mu bakinnyi bayo bashobora kwambara imishanana

Black Panther ni Filimi ikinwa ndetse ikibanda cyane ku buzima bw’Abanyafurika n’imibereho yabo ndetse ni ku bw’iyo mpamvu birimo kunugwanugwa ko mu gice cya 3 cy’iyi Filimi hashobora kugaragaramo imyambaro y’imishanana.
Bamwe mu bakunzi batandukanye b’iyi Filimi bavuga ko bakwishimira kubona hagaragayemo imyambarire irimo imishanana dore ko n’ubundi iyi Filimi yubakiye cyane ku buzima n’imibereho y’Abanyafurika.
Iyi filime iherutse kwerekanwa i Lagos muri Nigeria aho ibyamamare bitandukanye byafashe iya mbere mu kuyireba.