Biravugwa ko umuhanzi King James yiteguye guhagarika ibikorwa bijyanye n’umuziki

Umuhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki Nyarwanda aho twavuga ko ari umwe mu bagize uruhare mu gutangiza umuziki ugezweho mu Rwanda Ruhumuriza James wamamaye ku izina rya King James biravugwa ko ari mu myiteguro yo gusezera ku muziki k’umugaragaro.

King James ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane ndetse wakunze gukora indirimbo zitandukanye z’urukundo zigakora ku mitima ya benshi ndetse uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009 ubwo yakoraga indirimbo zitandukanye zirimo Buhorobuhoro, narashize n’izindi.

Nyuma y’imyaka irenga 12 ari icyogere mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda amakuru yagiye ajya hanze akavuga ko uyu muhanzi ngo agiye guhagarika umuziki nyuma y’igihe kitari gito awumazemo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu muhanzi arimo gutegura igikorwa gikomeye yifuza kuzasezereramo abakunzi be bamukundiye umuziki mu bihe binyuranye icyakora kugeza ubu nta kintu nyiri ubwite yari yatangaza kijyanye n’iki gikorwa.

Kanda hano urebe imwe mu ndirimbo King James yahereyeho yitwa Buhorobuhoro.

Kanda hano urebe indirimbo Narashize nayo iri mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka ishize

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO