Biravugwa ko umuhanzi Mico The Best afunze

Hari amakuru akomeje kuvugwa ko umuhanzi Mico the Best afunzwe nyuma y’aho akurikiranyweho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyweye manyinya.

Bwana Mico The Best biravugwa ko yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Umuhanzi Mico the Best ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu muziki Nyarwanda ndetse kugeza uyu munsi ni umwe muri bake bagikomeje kwitwara neza kugeza uyu munsi.

Mico the Best aravugwaho aya makuru mu gihe mu minsi ishize yari aherutse gutaramira abakunzi be muri Tour du Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO