Bisa no kwikirigita agaseka!Samuel Eto’o Fils yatangaje ikipe yo muri Afurika abona izegukana igikombe cy’Isi

Samuel Eto’o Fils wamamaye mu makipe akomeye ku mugabane w’I Burayi harimo FC Barcelona na Inter Milan yatangaje ko bwa mbere mu mateka amakipe akomoka muri Afurika agiye guhurira ku mukino wa nyuma ndetse imwe ikegukana igikombe cy’Isi.

Uyu mugabo ntabwo yatinye gukurura yishyira kuko yahamije ko amakipe azahurira ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi ari ikipe y’igihugu ya Morocco na Cameroon ndetse we ngo abona igihugu cye cya Cameroon aricyo cyizegukana iki gikombe cy’Isi.

Uyu mugabo Samuel Eto’o Fils yatangaje ibi mu gihe amakipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iki gikombe nta nimwe yo muri Afurika inugwanugwa ndetse abenshi bakomeje guha amahirwe ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse n’Ubufaransa aho ibi byose bishingirwa ku bakinnyi bakomeye cyane ibi bihugu bifite.


Samuel Eto’o yakuruye yishyira avuga ko Cameroon izegukana igikombe cy’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO