Ni iki abahanzi bakwitega ku marushanwa ya ‘Muzika Nyarwanda Ipande’?

Amwe mu marushanwa agenda avuka ashyigikiye inyungu z’abahanzi mu buryo bufatika, arimo n’ayitwa Muzika Nyarwanda Ipande (MNI) isanzwe ihemba abatsinze Miliyoni Eshatu, igiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Aya marushanwa ya MNI asanzwe akorwa mu buryo abahanzi bashyira ibihangano by’abo ku rubuga rw’aya marushanwa, abantu bakitorera indirimbo y’umuhanzi bakunda kurusha izindi ziri kuri urwo rutonde rw’izigomba gutorwa.

Muri uyu mushinga watangijwe n’urubyiruko rwihurije hamwe rugashyiraho uburyo abakunzi ba muzika bajya bashyigikira abahanzi babo mu kubatora, aho ubusanzwe gutora umuhanzi bisaba kuba ufite igiceri cya mirongo itanu (50Frw) kugira ngo iyi serivisi ikunde.
Rwema Denis arikumwe n’ikipe bafatanya gutegura aya marushanwa, ndetse na Alex Muyoboke
GenesisBizz iganira na Rwema Denis umwe mu bashinze iyi kompanyi ya MNI yatangaje ko aya marushanwa yongeye gutangira nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyari cyasojwe mu Ukuboza umwaka ushize cyagenze neza.

Yagize ati: “mu cyiciro cya mbere twahembye abahanzi batsinze amafaranga angana na Miliyoni 3, ubu aya marushanwa yagarutse ku nshuro yayo ya kabiri, aho dushishikariza abahanzi kuyitabira, ndetse bakanashishikariza abafana babo kubatora.”

Mu busanzwe uwa mbere ahembwa Miliyoni Ebyiri (2.000.000Frw), uwa kabiri agahembwa Ibihumbi Magana Arindwi (700.000Frw), n’aho uwa Gatatu agahembwa Ibihumbi Magana Atatu(300.000Frw).
Itsinda ’Umuti mu Nganzo’ niryo ryegukanye icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa
Rwema akomeza avuga ko amafaranga yavuye mu buryo bwo gutora abahanzi, nayo bayahabwaho 60% yayo naho 40% agashyirwa mu mirimo yo kunoza iki gikorwa.

Aya ni amarushanwa aba mu gihe cy’amezi atatu, aho ubushize umwanya wa mbere wegukanwe n’itsinda ry’Umuti Mu Nganzo warufitemo indirimbo yitwa ‘Ejo Heza’ rikaba ryaragize amanota 7954, umwanya wa kabiri wegukanwe na Ganza Thierry warufitemo indirimbo yitwa ‘Nzaririmba’ yagize amanota 4511, n’aho umwanya wa Gatatu utwarwa na Sam Muvunyi warufitemo indirimbo yitwa ‘Igihango’ aho yarafite amanota 2715.

Muri uyu mushinga ushyigikiye ibikorwa by’abahanzi, Rwema yadutangarije ko mu mezi atatu ashize kuva mu Ukwakira 2019 kuri uru rubuga hatoye abantu ibihumbi Makumyabiri, bishatse kuvuga ko hinjiye Miliyoni imwe gusa y’amafaranga y’U Rwanda, nayo bakayasaranganya n’uwatsinze.
Niyo Bosco nawe yahawe igihembo cy’umuhanzi uri kuzamuka neza
Rwema yemeza ko uwatsinze muri aya marushanwa aba ariwe ugomba guhembwa, cyane ko uburyo abantu bagenda batora biba bigaragarira buri wese, ndetse abantu bagashira n’impungenge z’uko bakwibwa cyane ko n’abahembwe mu cyiciro cya mbere ari abahanzi bakizamuka muri uyu muziki, akemeza ko buri wese wabishyiramo ubushake yatsinda, mu gihe yabikanguriye abafana be.

Ni uruhe ruhare rwa RALC muri uyu mushinga wa Muzika Nyarwanda Ipande?
Rwema avuga ko ubufatanye bwa mbere na RALC bwari ukwemeza ko uyu mushinga ukorwa, ndetse bakanareba niba uyu mushinga ushobora kuzaramba,si ibyo gusa kuko anavuga ko RALC ariyo ireberera inyungu z’uyu mushinga, gusa akemeza ko guhabwa uburyo bw’amafaranga n’iki kigo cya leta batarabijyamo kugeza ubu.

Icyiciro cya kabiri cy’aya marushanwa aca ku rubuga rwa www.mni.rw cyatangiye ku itariki ya 1 Gashyantare 2020, aho uri imbere mu manota kurusha abanda ari Sam Muvunyi ufitemo indirimbo yise ‘Sinabaho Ntagufite’ dore ko imaze kugira amanota 22, n’aho Intore Tuyisenge akamugwa mu ntege, biteganyijwe ko aya marushanwa azasozwa tariki 30 Mata 2020.

Dore uburyo bwo kwiyandikisha ndetse no gutora muri aya marushanwa:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO