Bisaba kwihangana no guhatana Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022 ndetse agiye kongerwa amasezerano mashya

Umukinnyi wa Real Madrid Karim Moustapha Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022 ndetse kuri ubu ikipe ya Real Madrid iteganya kumuha amasezerano mashya agomba kugeza 2024.

Mu ijoro ryakeye nibwo ibirori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi wahize abandi byabaye aho byabereye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ni umuhango wagiye kuba abantu benshi baha amahirwe umukinnyi wa Real Madrid Karim Moustapha Benzema nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe cya Champions League.

Uyu mukinnyi Kandi yegukanye Ballon d’Or 2022 nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino waranzwe no gutsinda ibitego binyuranye aho rukomeye.

Benzema yabaye Umufaransa wa 5 ukiniye Real Madrid wegukanye Ballon d’Or tutirengagije ko kuva mu mwaka wa 2009 mu ikipe ya Real Madrid hamaze gutahamo Ballon d’Or zigera kuri 7.

Muri rusange Kandi ikipe ya Real Madrid yaciye agahigo kuko mu mateka yayo hamaze gutahamo Ballon d’Or zigera kuri 11.

Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or 2022 Karim Moustapha Benzema agiye kwongerwa amasezerano mashya agomba kugeza mu mwaka wa 2024.

Dore abandi bakinnyi bitwaye neza:
Umukinnyi ukiri muto ariko ufite impano ikomeye:Gavin
Umunyezamu mwiza wahize abandi: Thibaut Courtois
Ikipe y’umwaka: Manchester City
Ballon d’Or ku mugore:Alexia Putellas


Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Sadio Mane yabaye umukinnyi wa kabiri

Kevin De Bruyne yabaye umukinnyi wa gatatu wigaragaje

Robert Lewandowiski yabaye umukinnyi wa Kane wigaragaje anegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibtego byinshi mu mwaka umwe

Ikipe ya Manchester City yabaye ikipe nziza y’umwaka


Alexia Putellas yegukanye Ballon d’Or mu bari n’abategarugori 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO