Bisabye amezi atanu gusa ngo Kanye West atandukane na Chaney Jones

Umuraperi w’igihangange ku isi ariwe Kanye West yamaze gutandukana na Chaney Jones aho aba bombi bari bamaze igihe kigera ku mezi 5 yonyine bari mu nyanja y’urukundo.

Ubusanzwe Kanye West afatwa nk’umwe mu bagabo bakomeye cyane haba mu muziki ndetse no gutunga agatubutse dore ko ari umwe mu baherwe bakora umuziki gusa nta byera ngo de urukundo rukomeje kumubera ingorabahizi nyuma y’aho atandukaniye na Kim Kardashian noneho yongeye gutandukana na Chaney Jones bari mu rukundo.

Gusa Chaney Jones w’imyaka 24 y’amavuko na Kanye West w’imyaka 44 y’amavuko batandukanye ariko uyu munyamidelikazi yaramaze kwiyamdikaho Tatto abenshi bavuga ko yari ikimenyetso cy’urukundo rukomeye yakundaga Kanye West.

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru cyatangaje ko umubano w’aba bombi warangiye nyuma yo gukubuka mu Buyapani ndetse bivugwa ko Jones yamaze gusiba amafoto yose afite aho ahuriye na Kanye West ndetse West nawe ntabwo magingo aya agikurikirana Chaney Jones ku mbuga nkoranyambaga ze.

Biravugwa ko Kanye West yaba yahise abona umukunzi mushya nawe w’umunyamidelikazi witwa Monica Corgan gusa Kanye West na Chaney Jones batandukanye benshi batabikekaga dore ko bari bamaze kugirana umubano ukomeye.

Kuva Kanye West yatandukana na Kim Kardashian amaze gutandukana n’abakobwa bagera muri batatu, gusa abakurikiranira hafi Kanye West bemeza nta gushidikanya ko akunda kuburyo bukomeye umukunzi we wa kera Kim Kardashian.

Kanye West Ye yatandukanye na Chaney Jones bari bamaranye amezi 5 gusa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO