Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Myugariro ukomoka mu gihugu cya Ukraine bwana Olexandr Zichenko yamaze kubona impamyabumenyi ya B mu bijyanye no gutoza aho kuri ubu uyu musore yemerewe gutoza mu cyiciro cya Gatatu.
Olexandr Zichenko kuri ubu yemerewe gutoza mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Ukraine cyangwa akaba umutoza wungirije mu cyiciro cya Kabri iwabo.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko uretse imvune zikunda kumwibasira ubusanzwe ni umukinnyi ngenderwaho muri Arsenal ndetse kuva yava mu ikipe ya Manchester City yakomeje kwitwara neza ku buryo bufatika muri Arsenal y’umutoza Mikel Arteta nyuma yo kuza akicaza Tierney wari usanzwe nawe ahakina neza.