Bitangira gahoro gahoro Olexandr Zichenko yamaze kubona impamyabumenyi ya B mu bijyanye no gutoza

Myugariro ukomoka mu gihugu cya Ukraine bwana Olexandr Zichenko yamaze kubona impamyabumenyi ya B mu bijyanye no gutoza aho kuri ubu uyu musore yemerewe gutoza mu cyiciro cya Gatatu.

Olexandr Zichenko kuri ubu yemerewe gutoza mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Ukraine cyangwa akaba umutoza wungirije mu cyiciro cya Kabri iwabo.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko uretse imvune zikunda kumwibasira ubusanzwe ni umukinnyi ngenderwaho muri Arsenal ndetse kuva yava mu ikipe ya Manchester City yakomeje kwitwara neza ku buryo bufatika muri Arsenal y’umutoza Mikel Arteta nyuma yo kuza akicaza Tierney wari usanzwe nawe ahakina neza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO